IBIKORWA BY'IKORANABUHANGA MU KARERE KA RULINDO

Mu rwego rwo kuzamura Ikoranabuhanga mu Karere ka Rulindo, Akarere kiyemeje kuzamura gukoresha ICT n’igikoresho mu mitangire myiza ya serivise,  ndetse no guhanahana amakuru hifashishije. Muri rusange ICT mu karere ka Rulindo ikubiye  muri bimwe mu bikorwa bikurikira:

ELECTRONIC FILING

Hagamijwe  guca akajagari mu micungire y’amadosiye yo mu biro by’ubutaka, Akarere ka Rulindo kashyize ho uburyo bwo kubika amadosiye agaragara mu bubiko (Archive) bw’Akarere. Ubwo buryo bukaba bwarashyizwe ho kubera ibura rya hato na hato ry’amadosiye yo mu biro by’ubutaka, aho wasangaga abaturage binubira ko dosiye zabo zibura. Kuri ubu dosiye zose ziri muri ‘Archive’ zabitswe neza muri ‘database’ bityo bifasha abakozi bakeneraga kujya gufata yo dossier y’umuturage kugira ngo amuhe serivise bidasabye ko aba ayifite mu ntoki.

INTERNET USAGE

Mu gihe igihugu gishyira ingufu mu bijyanye n’ikoranabuhanga hashingiwe kuri internet, Akarere ka Rulindo ntikatanzwe n’ikoreshwa rya Internet haba ku karere ndetse n’Imirenge. Kuri ubu, Akarere gakoresha internet ya Fiber optic, kakaba gafite bandwith ya 10 MB mu Minsi yavuba hakaziyongeraho internet ya 4G, Imirenge 13 yamaze gukorerwa installation ya internet  igize akarere mu minsi mike ikazagezwamo internet   ya ‘Wireless’ na modem.

ICT INFRASTRUCTURES

Akarere ka Rulindo gafite ibikoresho bitandukanye nka Servers, Computers (Desktops & Laptops) , UPC, Printers, Photocopiers, Scanners, Air Conditions, Switches na Access points bikaba bikurikiranwa (‘maintenance’&‘reparation’) umunsi ku munsi.

VIDEO CONFERENCE 

Hagendewe ku byifuzo byo gukora inama zihuza Uturere na za Ministeres hadakozwe ingendo zitandukanye, Akarere ka Rulindo gafite icyumba cya Video Conferences gifasha kwitabira inama zitandukanye zihuza Local Government na Central government.

 

 DOCUMENT TRACKING SYSTEM

Nk’uko imyanzuro ya GAKO retrait yasabye ko Uturere twose tugira uburyo bwo kumenya uko inzandiko zigenda zihererekanywa,

Akarere ka Rulindo kashyizeho “E-tracking system” ikaba ari porogaramu ifasha kumenya uko inyandiko zinjira zigera kubo zigenewe bidatwaye igihe kirekira. Ibi byoroshya akazi kandi bigatuma n’amabaruwa asubizwa mu gihe kitarambiranye.

KNOWLEDGE HUB

Bitewe n’uko Akarere ka Rulindo kiyemeje kugeza Ikoranabuhanga kubaturage bose Akarere ka Rulindo kashyize ibyumba 25 mu Mirenge itandukanye abaturage bakaba babyigiramo ikoranabuhanga ribafasha mu buzima bwa buri munsi.

 

MULINDABIGWI Jean Baptiste

Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga